Intumwa (Apostle) Paul Gitiwaza agomba kwimukira mu Gihugu c’Ubrundi

By  |  0 Comments

Amakuru aturuka mu gihugu cy’u Burundi aremeza ko intumwa Dr. Muhirwa Paul Gitwaza agiye kwimukira mu gihugu cy’u Burundi ndetse ko ariho agiye gukomereza umurimo we w’ivugabutumwa. Mu kiganiro uyu muvugabutumwa yagiranye na bimwe mu bitangazamakuru byo muri iki gihugu harimo REMA TV, yavuze ko igihe cye cyigeze kugira ngo abe mu mutima w’Afurika. Aha umutima w’Afurika yavugaga akaba ari igihugu cy’u Burundi. Apôtre Dr. Paul Gitwaza ubusanzwe akunze gutumirwa cyane na Perezida w’iki gihugu dore ko aherutse no kwerekeza muri iki gihugu ubwo yari agiye guhindura ubuyobozi bw’itorero rya Zion Temple riherereye mu Ngagara ndetse no kwimika pasiteri mushya w’uru rusengero muri ako gace dore ko abakirisitu benshi bari bamaze kwigendera bakajya mu yandi matorero. Umunyamakuru wa Televiziyo imwe yo mu gihugu cy’u Burundi yaganiriye na Paul Gitwaza maze amutangariza ko ari impamo kuba agiye kwerekeza muri iki gihugu. Mu magambo ye Gitwaza yagize ati:”Icyanzanye hano i Burundi ni ukugirango mbashye gushyitsa ubutumwa Imana yanshyize ku mutima ku Barundi, ko ndetse iki ni igihe cyo kwibukwa n’ Imana”. Umunyamakuru yakomeje amubaza niba ubusanzwe Imana yari yaribagiwe abarundi maze Apôtre Dr. Paul Gitwaza asubiza ko Imana itari yarabibagiwe ahubwo ko ari ukubibuka kurushaho. Aha yagize ati:”Oya, Ntabwo Imana yari yarabibagiwe ahubwo ije kubibuka kurushaho kuko ubonye ibyo Imana irimo kugenda ikorera Abarundi birakomeye cyane”. Yakomeje avuga ko ubwo yari aherutse muri Canada yabonye umwana w’umurundi ushobora guhindura moteri y’indege ya Boeing ku isi hose. Ikindi kandi ngo abaririmbyi b’Abarundi nibo bakomeje kugenda bakira ibihembo bikomeye muri Afurika. Aha akaba yavugaga abaririmba indirimbo zaririmbiwe Imana. Apôtre Dr. Paul Gitwaza yakomeje abwira uyu munyamakuru ko Abaganga (Docteur) bakomeye nabo bakomoka muri iki gihugu. Mu bindi Paul Gitwaza yavuze harimo ko ibihugu bibiri ku isi aribyo byonyine bihuje indamutso. Aha yagize ati:”Ikindi kintu gitangaje ni uko ibihugu bibiri ku isi aribyo bihuje indamutso.”AMAHORO”. Mu Burundi bavuga Amahoro hanyuma muri Israel bakavuga Shalom. Ibyo ni bimwe mu bimenyetso bigaragaza ko Imana yibutse Abarundi”. Aya akaba ari amagambo ya Gitwaza.

Abajijwe niba Zion Temple urusengero rw’i Kigali rutazasenyuka kuko azaba adahari yavuze ko Zion Temple atari akarima k’umuntu umwe ndetse ko hari abo yatoje ndetse yizeye bazasigara mu mwanya we.

Mu gusoza ikiganiro yagiranye n’uyu munyamakuru wo mu gihugu cy’u Burundi, Intumwa y’Imana Paul Gitwaza yagize ati:”Abarundi bose nibaze dufatanye kubaka ubwami bw’Imana ndetse kandi Imana yarabibutse. Abakozi b’Imana ni dushyire hamwe hatagira uwumva ko nje kumwambura abakirisitu ahubwo ko nje gufatanya nabo kubaka ubwami bw’Imana”.

Ubuzima bwa Gitwaza

Apôtre Dr. Paul M. Gitwaza yavukiye mu muryango w’abakirisito. Se, Rév Pasiteri Andreya Kajabika, ari mu bantu ba mbere bakijijwe ubwo yahuraga n’abamisiyoneri b’abapantekote baturukaga mu Busuwisi, baza kubwiriza ubutumwa muri Congo y’Iburasirazuba.

Apôtre Dr. Paul M.Gitwaza yakiriye Yesu nk’Umukiza ku myaka icyenda, abatizwa umubatizo w’Umwuka Wera ku myaka 12.

Yatangiye ikibwiriza cye cya mbere afite imyaka 14. Yabonye impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu, ari yo Dogitora mu iyobokamana (Theology), mu mwaka wa 2007 mu ishuri ryitwa “International Graduate School of Ministry” muri Bellevue, i Washington muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Nyuma ya Jenoside Yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, avuga ko Imana yamuhamagariye kujya mu Rwanda kubwiriza ubutumwa bwo kwihana, kubabarira no gutunganya inzira, kugira ngo u Rwanda ruhinduke ubuturo bw’Imana. Ibyo biboneka muri Zaburi 132:13.

Mu iyerekwa yagize mu mwaka wa 1992, harimo ko agomba gushyiraho Minisiteri y’Ububyutse yitwa “Authentic Word Ministries International,” igamije gutegurira inzira Yesu Krisito. Ibyo biboneka muri Amosi 4:12.

– See more at: http://imbere.com/Intuma-Paul-Gitwaza-agiye.html#sthash.o6Pg9jYQ.dpuf

Share
Profile photo of Burundian Gospel

Share

You must be logged in to post a comment Login

Leave a Reply

error: Copyright reserved by The Shemeza Co. ©2017
Skip to toolbar